Kuri tariki ya 11 Kanama 2024, Amber Bourke, umunya-Australia ukomoka muri Queensland, yaciye agahigo ko kugenda intera ndende mu mazi (kwibira) atabasha guhumeka, aho yagenze 112.83 m (370 ft 2 in). Iyo ntera iruta iy’ikibuga cya American football, gifite uburebure bwa 109.7 m (360 ft).
Amber, ufite imyaka 35, yakoze iki gikorwa kidasanzwe, agendera muri piscine hasi kandi adahumeka. Uru rugendo rwe rwagereranyijwe n’uburebure bw’amabus double-decker 22 bateranyije.
Nyuma yo kugera ku ntego ye, Amber yagize ati:''Ndi umutoza wa freediving kandi maze imyaka irenga 10 nkora uyu mukino. Nifuzaga gukora iki gikorwa nk’urugendo rw’umwihariko rw’ubuzima bwanjye ndetse no gushyigikira Australian Marine Conservation Society."''.
Iki gikorwa cya Amber Bourke cyongeye kwerekana ubushobozi bw’umuntu bwo kwitanga, akaba yaranabikoze mu buryo bwo kwibutsa abantu akamaro ko kurinda amazi.
">Umwanditisi:Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO